Miercuri, 28 februarie 2018

Pacient Bizimana yatumiye abahanzi bakomeye muri Afrika mu gitaramo "Easter Celebration"

imvano

Umuririmbyi umaze gushinga imizi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bizimana Patient, ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yatumiyemo Sinach wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “I Know Who I am”, uri mu bahanzi bakika.

Iki gitaramo cya ‘Easter Celebration’ gitegurwa na Patient Bizimana buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza izuka rya Yesu wabambwe nyuma y’iminsi itatu akazuka.

Patient Bizimana yemeje amakuru avuga ko yatumiye Sinach muri iki gitaramo ngarukamwaka. Yabwiye IGIHE ko uyu muramyi azazana mu Rwanda n’itsinda ry’abantu 13 ariko avuga ko amakuru yose azatangarizwa mu kiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe kuba ku wa Mbere, tariki 5 Werurwe 2018.

Yavuze ko hari n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bazakorana muri Easter Celebration izaba ku wa 1 Mata 2018.

Ni ku nshuro ya kane Patient Bizimana ateguye igitaramo cya ‘Easter Celebration’; mu bihe bitandukanye yagiye atumira abashyitsi bakuru barimo n’abaturuka mu mahanga ya kure n’abahanzi bakomeye mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Mu 2015 ari nabwo yatangiye gutegura Easter Celebration, Patient Bizimana yashyigikiwe n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Simon Kabera, Uwimana Aimé, Diana Kamugisha na The Sisters. Mu 2016 yatumiye Umunyafurika y’Epfo, Pastor Solly Mahlangu waririmbye indirimbo “Wa Hamba Nathi” ikoreshwa mu nsengero nyinshi mu gihugu mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Ibi bitaramo byombi byaranzwe n’ubwitabire buri hejuru cyane cyo kimwe n’igiheruka mu 2017 yari yatumiyemo Apôtre Habonimana Apollinaire wo mu Burundi na Marion Shako wo muri Kenya cyabereye muri Kigali Convention Center kikitabirwa n’abair.
Osinachi Joseph (nee Kalu) umaze kwamamara nka Sinach yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda kubera indirimbo yise “I know who I am” ikubiyemo ubutumwa buha Imana icyubahiro. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 32 kuri Youtube, yacuranzwe mu nsengero ntiyasiga utubari n’utubyiniro kubera injyana inyura buri wese.

Yakoze izindi ndirimbo zizwi cyane ku rwego mpuzamahanga zirimo iyitwa “Way Maker” na yo yarebwe n’abarenga miliyoni 46 kuri Youtube; „Iisus este viu”, „Bucură-te”, „Mare ești Doamne”, „El a făcut-o din nou”.

Sinach ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umuramyi uyobora abandi [worship leader] muri Christ Embassy, ​​itorero riherereye i Lagos muri Nigeria aho akomoka.

Mu 2016 yahawe igihembo cyitwa African Achievers ’Award for Global Excellence, icy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburengerazuba yahawe na Groove Awards yo muri Kenya n’ibindi bitandukanye bimugira umwe mu baramyi bakomeye ku Isi.

Uyu muhanzi ugiye kuza mu Rwanda yashakanye na Joseph Egbu tariki ya 28 Kamena 2014. Amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, u Bwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi.

Sinach waririmbye "I know who I am" ni umwe mu batumiwe

Marion Shako wo muri Kenya yari yitabiriye Easter Easter 2017
Inima: Igihe

Bishop Rugagi arasaba inkunga y'amasengesho kubera ibibazo bimwugarije.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi mukuru w'itorero Redeemed Gospel Church Rwanda, Bishop Innocent Rugagi yasabye inkunga y'amasengesho avuga ko yugarijwe n'ibibazo uruhuri.

Urusengero rw'uyu muvugabutumwa mu mujyi wa Kigali rumaze igihe rufunzwe kubera guteza urusaku ariko we akaba atarigeze yemera ko ari yo mpamvu rwafunzwe. Mu bindi bibazo yabajijwe harimo icy'ubuhanuzi butasohoye aho bivugwa ko Bishop Rugagi yari yarahanuriye Umunyana Shanitah wahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 ko azaryegukana, nyamara akaza kuba igisonga cya mbere.

Bishop Rugagi yabwiye abanyamakuru ko ibihe arimo bitamworoheye.
Yagize ati "Ndi mu bigeragezo nkeneye inkunga y’amasengesho kandi nanjye nkomeje gusenga [.] Nawe kandi unsengere (umunyamakuru)."
Itorero Redeemed gospel Church ryafunzwe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarugenge, kuwa 12, Gashyantare, 2018. Nyuma y'uko urusengero rwe rufunzwe, Bishop Rugagi yagiriye uruzinduko rw'ivugabutumwa mu gihugu cya Kenya.
Icyo gihe hari abaketse ko yahunze igihugu.
Kuri ibi bibazo byose, Bishop Rugagi yagize icyo avugaho. Yavuze ko atigeze ahanurira Umunyana Shanitah ko azaba Nyampinga w'u Rwanda 2018, cyakora ngo yamusabiye umugisha.
ku byo guhunga igihugu, yabwiye abanyamakuru ko nta bibazo bya politiki afite byari gutuma ahunga igihugu.

Menya ibyiza byinshi byo kurya ibihaza byakugirira mu buzima

4. Ibihaza birwanya gutukura k’uruhu kubera intungamubiri nke
Ibihaza ni isoko y’intungamubiri twabivuze. bikaba byifitemo intungamubiri zirinda gushya k’uruhu, cya gihe ubona umuntu yatukuye kubera inzara cyangwa intungamubiri nke, ibihaza birwanya indwara nk’izo. Ibihaza biza mu biribwa bitanu bya mbere bishoboye guhangana n’iyo ndwara.
5. Ibihaza birinda indwara z’umutima
Ibihaza birimo Potasiyumu nyinshi ifasha mu kurwanya indwara zibasira umutima n’imitsi. ugereranyije nk’agakombe k’icyayi kuzuye igihaza (bishoboka) kaba karimo miligarama (mg) 550 za Potasiyumu bituma ari cyo kiribwa kibamo potasiyumu nyinshi kuko nk’imineke igira mg 420, ibijumba bikagira mg 475.
6. Bikomeza amagufa
Imyunyungugu itandukanye; zinc, calcium na manganeze ndetse naza vitamin zibonekamo zifasha mu gukomeza amagufa. Bityo bikakurinda kuvunguka kw’amagufa uko ugenda usaza.